‘Kwizera ni ukumenya rwose ibyiringirwa udashidikanya ko bitazaba, kandi ni ko kuduhamiriza ibyo tutareba ko ari iby’ukuri. ‘-Abeheburayo 11:1
Reba neza kuri uyu murongo utangirana n’ijambo “Kwizera…” Si ukwizera kw’igihe kizaza cyangwa “umunsi umwe.” Ni ukwizera k’uyu munsi, guhera nonaha.
None se, icyo bivuze kugira “kwizera…” ni iki? Igisobanuro y’ingenzi cy’ukwizera mu byanditswe ni ukwemera ubuntu bw’Imana no kwizera ko ihemba abashakashaka kuyimenya. Ni ukwizera ko Ijambo ryayo ari ukuri.
Ese urizera ko Imana ishobora gukora mu buzima bwawe uyu munsi? Ese wizera ko yaguha ibyo ukeneye, gukiza umubano wawe, no kuguha umugisha uyu munsi?
Rev. Sereine Nziza