Muri iyi minsi Imana iri kunganiriza ku ijambo rikomeye cyane rikomoka mu nkuru ya Aburahamu (witwaga Abramu icyo gihe) na Loti, bahura n’ikibazo kijyanye n’amatungo yabo, iboneka mu Itangiriro 13.
Inkomoko y’amakimbirane
Abramu na Loti, umwuzukuru wa murumuna we, bombi bari bafite amatungo menshi, imikumbi, n’amashyo. Imana yari yarabahaye umugisha w’ubutunzi bwinshi, kandi bari barikumwe mu rugendo. Ariko ubutaka bari batuyemo ntibwashoboraga kubatunga bose kubera imikumbi yabo myinshi. Ibyo byateye amakimbirane hagati y’abashumba ba Abramu n’abashumba ba Loti. Bibiliya ivuga iti: “Nuko ubwo butaka ntibwashoboraga kubatunga bose hamwe, kuko amatungo yabo yari menshi, bigatuma badashobora gutura hamwe. Hanyuma, habaho intonganya hagati y’abashumba ba Abramu n’abashumba ba Loti.”
(Itangiriro 13:6-7).
Kubera gushaka amahoro, Abramu yagize icyo abwira Loti ati: “Ndakwinginze, ntihagire intonganya iba hagati yanjye nawe, ndetse no hagati y’abashumba banjye n’abawe, kuko turi abavandimwe. None dore igihugu cyose kiri imbere yawe. None niba ubyemera dutandukane: niba uhitamo ibumoso, njye nzerekeza iburyo; niba uhitamo iburyo, njye nzerekeza ibumoso.”(Itangiriro 13:8-9).
Loti yaritegereje, asanga ikibaya cya Yorodani ari cyiza cyane, kirimo uburumbuke n’amazi menshi, kandi cyegeranye n’imigi ya ikize ya Sodomu na Gomora. Yahisemo kujya gutura muri ako karere, nubwo abahatuye bari bazwiho gukora ibyaha byinshi. Yahisemo gukurikira umugisha wo mu by’isi. Aburahamu, we ntiyakundaga amakimbirane, yaremeye agumana amatungo ye mu misozi i mu gihugu cya Kanani, yakomeje kwiringira isezerano ry’Imana ryo kumuha imigisha no kuzahesha urubyaro rwe ubutaka. Aburahamu yari mukuru kuri Loti ariko yaramuhariye ati jyana kugirango abashumba batazajya bakomeza gukurura amakimbirane hagati yabo.
Iyi nkuru ya Aburahamu na Loti nayigereranyije n’inkuru zanjye zo muri uyu muhamagaro wo gukorera Imana. Muby’ukuri ibintu nahuye nabyo muri uyu muhamagaro Imana yampamagariye wa gishumba ntabwo byanyoroheye kandi nanjye ubwange iyo mbitekereje nibaza ko bidasobanutse ndetse muri za mvugo z’iki gihe nkibaza ngo ni gute nisanze muri ibi bintu kweli? Harya nabigiyemo gukora? Aburahamu burya igihe Imana yamuhamagaraga buriya abonye atangiye kugirana amakimbirane na mwishywa we mu mutima hari ubwo yibazaga ati Mana wamvanye iwacu nimereye neza unjyana muri iyi misozi, none ndi gukimbirana n’abo nikurikije kubera iki? Ariko Umutima wakomeje kumwumvisha ngo komeza wizere Isezerano ry’Imana. Nanjye ni kenshi binzamo ngo harya ko nair nimereye neza mu Itorero ry’ADEPR kuki nakurikiye ijwi ry’Umuhamagaro? Harya ibyambayeho birimo gufasha iki Imana? Ese abantu bambona gute? Ese abantu banyibazaho ngo iki? Ndabizi abantu bavuga byinshi bimwe bingeraho bindi ntibingeraho. Mu rundi ruhande aho Imana igenda incangira inyura kurundi ruhande maze ikagenda impa umugisha mu buryo bumwe ndetse n’ubundi. Ya misozi itagaragarira abantu, imwe abantu batanabona nkuko bamwe bari biteze kubona Sereine mu Rusengero ari Pasitoro arimo asezeranya, arimo akoresha ibiterane nk’abandi, azenguruka aha naha. Imana igenda itangira umugisha aho abantu batareba. Ibyo bikongera kunyibutsa umunsi umwe Umuhanuzi Eliya nawe amerewe nabi, maze abantu ngo ategereza Imana ko iraza mu nkuba zikubita n’ibindi bihinda igakura umutima abantu, Imana iramwihorera maze iza ngo mu Ijwi rituje. Mbega Imana dukorera ko yihariye? Hari ubwo tujya twibwira ngo ni Telekomande ushyiraho maze igakora uko dushaka yarangiza iti ndi Imana ndiho kandi nkora uko nshaka. Nkwibutse wowe usoma iri jambo ko nta na rimwe Intumwa zigeze zoroherwa iyo usomye Isezerano rishya ryose. Intumwa ( Apostles) zose z’Imana icyo zihurizaho ni akarengane amakuba no gushidikanywaho ( Yesu, Pawulo, Petero, Timoteyo, Luka,…) abatarabazwe baciwe imitwe, abandi barabatwika, abandi babatera amabuye. Ngayo nguko. Ngiyo iyo twahisemo gukurikira. Niyo Mana.
Amasomo wakura muri iki gice:
1.Gukunda amahoro: Ukwicisha bugufi kwa Aburahamu no kwemera ko Loti ahitamo mbere bigaragaza uburyo ashaka kubungabunga amahoro. Hari ibibazo duhura nabyo pe ukumva urasebye bishoboka. Ariko ukumva ijwi ry’Imana rirakubwira ngo nyabuneka kunda amahoro. Koresha ibyo abo mwakimbiranye baguhaye nabyo Imana ibasha kubiguheramo umugisha.
2.Kwizera Imana: Aburahamu yizeye ko Imana izamugenera imigisha, n’ubwo Loti yahisemo ubutaka bwiza. Nawe muri icyo kigeragezo urimo emera uce bugufi usengere ku muzosi Imana yakwanitseho. Yagushyize ahabona ariko ni Imana yo mu misozi no mu bibaya.
3.Ingaruka z’ibyemezo byo gukunda iby’isi kubirutisha Isezerano ry’Imana: Icyemezo cya Loti cyo gushakira inyungu z’ubutunzi aho kwita ku by’Imana, cyatumye ajya kuba hafi ya Sodomu, umujyi w’abantu b’abanyabyaha, byatumye ahura n’ibibazo byinshi mu buzima.
Rev. Sereine Nziza