Ijambo Rikiza, Kamena 2, Ubwoba ni Intwaro ya Satani, Mumurwanye mushikamye kandi mufite kwizera gukomeye, muzi yuko bene Data bari mu isi muhuje imibabaro. 1 Petero 5:9 BYBS.

Dairly verse

Ubwoba ni intwaro ikomeye umwanzi wacu satani akoresha atubuza umudendezo mu buzima. Kuko Satani rero yazanye ubwoba kuri wowe ntibivuze ko ugomba guhora uri umunyabwoba. Ugomba kumurwanya wivuye inyuma. Niba wakomeza kuba umunyabwoba ukumva ko utakora ibyo Imana iguhamagarira, ntuzatangazwe nuko uzahora uri umuntu udatera imbere mu byo ukora no mu murimo w’Imana. Aho kuba Umunyabwoba iyemeze kurwanya satani no guhangana nawe. Nurwanya Satani azaguhunga. Imana iragukunda kandi yaguhamagariye kukugirira neza kubera umugambi igufiteho. Amen

References
Bible gateway
Joel Osteen dairly words
Loyce Meyer
BYBS

Spread the word of truth :

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *