Mbese ye, niba bamwe muri bo batizeye kutizera kwabo kwahindura ubusa gukiranuka kw’Imana? (Abaroma 3:3 BYSB)
Ese hari ibitekerezo by’abantu byigeze kuguca intege bikakubuza kugera ku nzozi zawe? Mu buzima uzahura n’abantu benshi baguca intege, abandi bakuvuguruze. Ariko icyo ukwiriye kumenya ni uko atari ngombwa ko abantu bizera ibyo ukora kugira ngo inzozi zawe zose zibashe gusohora.
Abantu si bo bagena imigendere y’ubuzima bwawe kandi amagambo yabo si yo ahindura ubuzima bwawe. Ahubwo amagambo wiyaturiraho wizera ni yo ahindura ubuzima bwawe. Haranira ko ibitekerezo byawe bihura n’ugushaka kw’Imana kugira ngo ube mu mwanya wo kwakira imigisha myinshi ituruka ku Mana.
Rev. Sereine