Ntimuzi yuko mu birori abasiganwa biruka bose ariko ugororerwa akaba umwe? Namwe abe ari ko mwiruka kugira ngo mugororerwe.
(1 Abakorinto 9:24 BYSB)
Uyu munsi wa none byashoboka ko haba hari inzozi ufite muri wowe cyangwa se hari ibintu wizeye ko bigiye kukubaho muri iyi minsi, ushobora kuba wumva hari amahirwe ugiye kubona mu kazi cyangwa se hari ikintu cyari cyarakubase ugiye gutsinda.
Komeza ushyiremo imbaraga muri ibyo wizera uhatane mu irushanwa maze ubashe kugera ku ntsinzi nturambirwe utarabona ibyo Imana yagusezeranyije byose kandi nuhagara mu kwizera Imana izagusukaho ubuntu n’imigisha maze igushoboze gutsinda uhabwe Ikamba Imana yasezeranyije abizera.
Rev. Sereine