Wahaye abantu kudukandagiza ku mitwe amafarashi abahatse, Twanyuze mu muriro no mu mazi, Maze udukuraamo uduhereza ahantu h’uburumbuke.
(Zaburi 66:12 BYSB)
Ikintu kimwe nize mu buzima ni uko iyo ushaka kubaho mu buzima bwuzuye imigisha y’Imana hari igihe biba ngombwa ko unyura mu muriro no mu mazi kuko buri gihe kugira ngo ubone intsinzi ni uko haba habanje kubaho urugamba maze ukarurwana ukarutsinda.
Ariko hari inkuru nziza nakubwira ni uko uhisemo gushyira ubuzima bwawe mu biganza by’Imana maze ikaba ariyo ikurwanirira nta kabuza ntuzabura kugera ku ntsinzi kuko Imana ariyo ituyobora ku ntsinzi. Iyo Imana iri mu ruhande rwawe byose birashoboka kandi wabasha gukora icyo ari cyo cyose yaguhamagariye gukora.