ku by’Umwete ntimube ibyangwe muhirimbane mu mitima mukorere Umwami wacu. (Abaroma 12:11 BYSB)
Ubuzima bwa buri munsi bugizwe n’ibintu bimwe byisubiramo ariko dukwiye gukora uko dushoboye ngo ubuzima bwacu buhore ari bwiza, tugomba gushyiramo imbaraga kugira ngo tugumane ishyaka mu kazi kacu kandi n’umubano wacu n’Imana ukaguma kuba mwiza.
Buri munsi ugomba kwikomeza nk’uko Pawulo yabwiye Timoteyo ngo “Igicaniro cyawe gihore cyaka” Biroroshye gutangira umwaka ufite ishyaka n’intego ariko ugomba guhora wisuzuma buri munsi ukomeze umurava wawe mu by’umwuka kugira ngo ubashe kunesha muri uyu mwaka wa 2025.
Rev. Sereine