Nyamata 21: Nuko Ibasha gukora ibiruta cyane ibyo dusaba, ndetse n’ibyo twibwira byose nk’uko imbaraga zayo ziri zidukoreramo. Ni ryari wigeze kubona Imana ikora ikintu kirenze icyo usaba mu buzima bwawe? Waba ubyobuka neza ko wabonye ibikora? Uyu munsi rero nabwo ibasha kubakorera ibirenze ibyo usaba cyangwa utekereza. Yaba ari ubucuruzi washatse gutangira ariko ukabona ntibikunda? Yaba ari akazi washatse igihe kirekire ntibyemere? Uko niko Imana ikora. Iyo hataza kubaho ko ubikora bikanga ntabwo waba utekereza ko Imana hari icyo ishoboye. Igihe cyose waba ukor aibintu ukabona biremera. Ntabwo waba ukitaye ku Mana ngo nayo uyizere kandi uyisenge. Imana ishaka gukor aibintu birenze cyane ibyo utekereza cyangwa wibwira nkuko imbaraga zayo zingana. Irashaka kuguhaza ubwiza bwayo ndetse n’imirimo yayo. Ni Imana yo kwizerwa ibasha kutugirira neza kuruta uko dutekereza. Amena – Rev. Sereine