Ijambo Rikiza, Kamena 3, Imana ni Imana yihagije ELSHADDAI, Itangiriro 17:1 BYBS. Aburamu amaze imyaka mirongo urwenda n’icyenda avutse, Uwiteka aramubonekera aramubwira ati “Ni jye Mana Ishoborabyose, ujye ugendera imbere yanjye kandi utungane rwose”

Dairly verse

Mu giheburayo Uyu murongo uvuga EL SHADDAI, bisobanura ngo ni IMANA YIHAGIJE. Mu yandi magambo, Imana yacu ni Imana ihagije kuruta twebwe icyo ducyeneye. Ifite ibirenze ibyo dusaba. Ntabwo Imana ihangayikishijwe n’uko igiye kukugirira neza cyangwa akugira ibyo iguha nk’uko abantu rimwe bahangayika bagiye kuguha. Ntabwo Imana iba yibaza uburyo izabiguhamo. Ni Imana ifite buri kimwe cyose ukeneye mu buzima bwawe. Uretse n’ibyo Imana ishimishwa ndetse ikanezezwa no kubona iguhaye umugisha. Ni ukwibaza niba ahubwo twebwe twiteguye kwakira imigisha ishaka kuduha. Akira ibitangaza mu Izina rya Yesu Kristo. Amena

References:
Bible gateway
Joel Osteen dairly words
Loyce Meyer
BYBS

Spread the word of truth :

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *