Ibyahishuwe 1:18
Kandi ndi Uhoraho. Icyakora nari narapfuye ariko none dore mporaho iteka ryose, kandi mfite imfunguzo z’urupfu n’iz’ikuzimu.
wigeze uhera mu modoka wabuze uko uyisohokamo cyangwa ngo uhere mu nzu wabuze uko wagera hanze? Birahangayikisha cyane kuko biba bikubayeho utari ubyiteguye. Ibyo bituma uzitirwa ahantu hamwe ntubashe kugira icyo wikorera, bityo ukisanga watakaje igihe cyawe, bishobora kandi no gutuma ubura amahoro n’umunezero.
Dushingiye kuri uru rugero, dukeneye imfunguzo z’uburyo bw’Umwuka kugirango tugere ku byo Uwiteka Imana iduteganyiriza-Ubuzima bw’iteka, amahoro, ubwisanzure, n’imigisha ya hano ku isi.
Uyu munsi, niba uzitiwe cyangwa ufungiraniwe ahantu hamwe cyangwa se ufite ibyagutsinze; ibuka ko hari Yesu Kristo ufite imfunguzo z’ibyo ukeneye. Icyo ukeneye gusa ni uguhamagara izina rye akakwitaba akagusubiza. Aragusezeranya kugutega amatwi, kandi afite imfunguzo zakugeza ku ntsinzi.