MATAYO 6:14-15
“Kuko nimubabarira abantu ibyaha byabo, na So wo mu ijuru azabababarira namwe, ariko nimutababarira abantu, na So na we ntazabababarira ibyaha byanyu.
Mu buzima, hari ibintu bitari byiza bia bitubaho. Ibyo iyo duhisemo kubigumana bihinduka igikomere ku mitima yacu, bikadusigira umujinya n’uburakari; uko kubibika mu mitima yacu bikanangiza ejo hazaza hacu. Ariko kandi, iyo duhisemo kubyiyibagiza tukabireka bikagenda tukiringira Imana yacu, bituzanira ikinyuranyo.
Ushobora kumva kubabarira uwagukomerekeje umutima bigoye, ariko ukwiye gusobanukirwa ko kubabarira ari wowe bifitiye umumaro mbere na mbere.
Iyo ubabariye, uba wigijeyo imbaraga zakugiragaho ububasha bwo gushengura umutima wawe. Naho iyo wanze kubabarira ukagumana uburakari; uba urimo kwiyangiririza ubuzima bw’ejo hazaza ndetse bikagutandukanya n’imigisha iva ku Mana.
Rev. Sereine