Kanama 2: Icyakora ukomere ushikame cyane, kugira ngo witondere amategeko yose umugaragu wanjye Mose yagutegetse. Ntuzayateshuke uciye iburyo cyangwa ibumoso, kugira ngo ubashishwe byose aho uzajya hose. Imana ivuga byinshi ku bijyanye n’ubukire. Gukira bivuga ubundi guhatana, kubona ibyo ushaka no kubaho. Ni ikimenyetso cy’ubuzima bwiza. Iyo uri umukire ubundi uba ufite byinshi biruta ibyo wari ukeneye bityo ugasagurira abandi. Ibyo bisobanura ko ufite ubuntu busaze, amahoro asaze,urukundo rusaze. Ibanga rero ryo kuba umukire ni iri jambo ryuyu munsi. Kubaha amategeko y’Imana nkuko yayagutegetse bikuzanira ubukire nyabwo. Kandi nukora iby’Imana nkuko igusaba uzaba umukire rwose. Amena – Rev. Sereine