Nyakanga 11: mu kanwa kamwe havamo gushima no kuvuma. Bene Data, ibyo ntibikwiriye kumera bityo. Buriya mbese wari uziko ufite ubushobozi bwo guhesha umugisha no kuvuma icyarimwe? Amagambo akuva mu kanwa afite ububasha bukiza cyangwa bwica. Nuzajya uvuga ngo njyewe ntacyo nshoboye, njyewe ndi mubi, nteye nabi, sinzabishobora, ndacyennye koko bizakubaho. Ntukavume ejo hazaza hawe. Ahubwo haheshe umugisha wature ibyiza, wature ibyiza byose Imana yakuvuzeho. Atura ko uzager aku mishinga yawe yose, atura ko abana bawe baziga neza, kandi ko uzabona umugisha wose harimo no kubona ijuru. Wature ko abanzi bawe Imana izabatatanya ko batazagira icyo bagutwara. Ibyo nubikora uzagera kubyo Imana yagusezeranije. Amena – Rev. Sereine