Kandi nubwo abonye umubiri we umaze gusa n’upfuye kuko yari amaze imyaka nk’ijana avutse, akabona na Sara yaracuze, kwizera kwe ntikuragacogora, ahubwo abonye isezerano ry’Imana ntiyashidikanishwa no kutizera, ahubwo akomezwa cyane no kwizera ahimbaza Imana, amenya neza yuko ibyo yasezeranije ibasha no kubisohoza. – Abaroma 4:19-21
Aburahamu azwi nka se w’abizera. Hari byinshi byamuberaga inziti zimugeza ku masezerano ye. Imana yamubwiye ko yagombaga kuba “Sekuru w’abizera”, ariko Aburaham yari afite imyaka irenga 90.
Ni abantu bangahe uyu munsi bireba mu ndorerwamo bagatungurwa no kubona barimo gusaza cyane. Ariko uyu munsi icyanditswe kivuga ko Aburaham atize yirebaho. Ntiyigeze atekereza ko yaba Sekuru w’abizera cyakora yari azi neza ko Imana ye ikora ibihambaye kandi ari inyembaraga.
Rev. Sereine