“None umpe umusozi Uwiteka yavuze urya munsi. …” -Yosuwa 14:12
Muri Bibiliya, Caleb yarafashije muri gahunda yo kugeza ubwoko bwa Isirayeli kugera ku butaka bw’isezerano. Ariko kandi, icyanditswe cyitubwira ko Caleb atigeze ahagarika gukorera Imana, ahubwo ageze mu myaka 80 y’ubukure yasabye Imana kumuha izindi nshingano, yaravuze ati: “Mana, umpe undi musozi.” ahangaha yasabaga Imana kumuha akandi kazi ko gukora.
Tekereza ko Caleb yashoboraga kuba yarasabye Imana kutagira akandi kazi imuha ko gukora ahubwo wenda akaba yarayisabye kwigira mu kiruhuko cy’izabukuru nyuma y’akazi gakomeye yari amaze gukora.
Wenda ubwo akaba yaravuze ati: ” Mana, reka nge mu kiruhuko cy’izabukuru.” ariko siko biri kuko yumvaga agifite imbaraga zo gukomeza gukorera Imana, yari yiteguye urundi rugamba.
Rero, udashingiye kukuba ukiri muto cyangwa ukuze cyane, Imana igukeneye mu zindi nshingano. Iyo iba itagufiteho umugambi nawe ubu ntuba ukiriho. Ntuhagarike gukorera Imana.
Rev. Sereine Nziza