Ni nde uzazamuka umusozi w’Uwiteka? Ni nde uzahagarara ahera he? Ni ufite amaboko atanduye n’umutima uboneye, Utigeze kwerekeza umutima we ku bitagira umumaro, Ntarahire ibinyoma.- Zaburi 4: 3-4
Akenshi ibidutandukanya n’Imana ntibigombera ubwinshi, bihera ku tuntu duto duto. Ushobora no gusanga byaratangiye ureba kuri televiziyo cyangwa kuri internet ibintu uzi neza ko utagombaga kureba; bityo bigatuma igihe cyawe cyinini ugitakaza muri ibyo ndetse bikakwangiza mu mutwe.
Uyu munsi, fata umwanzuro wiyambure ibyatumaga ujya kure y’ubwiza bw’Imana, Ugire umutima uboneye, Ufate umwanzuro wo kuba inyangamugayo.
Rev. Sereine Nziza