Kuko Uwiteka Imana ari izuba n’ingabo ikingira, Uwiteka azatanga ubuntu n’icyubahiro, Ntazagira ikintu cyiza yima abagenda batunganye. -Zaburi 84:12
Ni iki ukeneye uyu munsi k’Uwiteka? Ni amahoro, ni ibizakubeshaho ejo hazaza cyangwa ni ukuyobora intambwe z’ibirenge byawe? Ijambo ry’Imana risezeranya ko Imana itazima ibyiza abagenda bayitunganiye.
Ubu ushobora kwitekerezaho, wasanga udatunyanye ugahitamo inzira yo gukiranukira Imana.
Inkuru nziza ihari ni uko iyo wakiriye Kristo nk’umwami n’umukiza uba ubabariwe ibyaha maze ibyakera bikibagirana mu maso y’Imana, ukaba utangiye ubuzima bushya muri Kristo Yesu.
Rev. Sereine Nziza