Kuko kubabazwa kwacu kw’igihwayihwayi kw’akanya ka none kwiyongeranya, kuturemera ubwiza bw’iteka ryose bukomeye.- 2 Abakorinto 4:17 BYSB
Urimo guca mu bigeragezo cyangwa mu bihe bigukomereye ukanyuzamo ukagira n’impungenge zuko bitazangira vuba, humura, ntabwo imibabaro ducamo izahoraho iteka. Iyo ushikamye mu kwizera mu bihe bigoye uba urimo kwiremera amateka meza n’ubwiza bw’iteka ryose bukomeye.
Niba uri hagati mu bibazo, hanga amaso ku Mana. Niyo ifite ijambo rya nyuma kandi izagukomeza, igusubizemo umunezero, iguhe n’imbaraga zo gusohoka muri ibyo bibazo amahoro.
Rev. Sereine