Boneza amaso imbere yawe, Ugumye uhatumbire. -Imigani 4:25
Ni ibiki uhanzeho amaso uyu munsi? Si mu bifatika tubona mu isi, ahubwo ni mu buryo bw’Umwuka. Mu yandi magambo, ni ibiki ushyizeho umutima cyane muri minsi ya none?
Ese waheranywe n’ibibazo wahuye nabyo cyangwa amateka y’ibyakubayeho mu gihe cy’ahahise hawe? Mu isi y’ibifatika ubundi intambwe z’umuntu zigana aho amaso ye aba areba. No mu buryo bw’Umwuka naho niko bigenda, icyo ushyizeho umutima n’intekerezo zawe cyane nicyo wisanga urimo kwerekezaho.
Nuhanga amaso n’intekerezo zawe ku byiza uzerekeza aheza, nuyahanga ahabi uzisanga mu bibazo by’urudaca. Hindura imitekerereze uyu munsi, utangire werekeze aheza.
Rev. Sereine Nziza