‘Ahubwo abonye isezerano ry’Imana ntiyashidikanishwa no kutizera, ahubwo akomezwa cyane no kwizera ahimbaza Imana.’ -Abaroma 4:20
Buri muntu wese mu kwizera Imana afite urugero runaka agarukiraho. Iyo wumvise Ijambo ryayo, ukwizera kwawe kurakura. Ni yo mpamvu ari ngombwa gushyira Ijambo ry’Imana muri wowe kugira ngo ukomeze wubake kandi ukomeze urwego rw’imyizerere yawe.
Kugira ngo ukwizera gukomere kandi gukure, tugomba kugukoresha buri gihe mu kuyiramya no kuyihimbaza.
Kuramya Imana bituma ibitekerezo biguma mu murongo ukwiye Imana idukeneyemo. Ntwiwabona umwanya wo gutekereza ibihabanye no gushaka kw’Imana mu gihe uri mu mwanya wo kuvuga ubwiza bwayo. Urasubizwamo imbaraga uyu munsi nuramya Imana ukanayihimbaza.
Rev. Sereine Nziza.