Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana…kugira ngo umuntu w’Imana abe ashyitse, afite ibimukwiriye byose ngo akore imirimo myiza yose. – 2 Timoteyo 3:16-17
Imana yaguhaye ibikenewe byose kugirango ugere aho uteganya kugera binyuze mu ijambo ryayo. Ibyanditswe bitubwira nk’abizera Yesu Kristo ko Twasizwe.
Ijambo “isigwa”risobanura imbaraga z’Imana ziguha ubutwari, imbaraga n’ubushobozi. Iyo ushyize Ijambo ry’Imana muri wowe, uba wakira ayo mavuta, wubaka imyizerere yawe kandi unategurirwa kuzakora umurimo mwiza.
Ubutaha niwongera kwibaza niba ufite ibyo ukeneye, subira mu Ijambo ry’Imana ukangure ukwizera kwawe. Jya ureba ukuri kwe kukubwira ko ushoboye gukora ibyo yaguhamagariye gukora!
Rev. Sereine Nziza