“…Ikigira icyo kimaze ni ukwizera gukorera mu rukundo.” – Abagalatiya 5:6
Dushobora gukora ibintu byinshi “byiza” muri ubu buzima, ariko niba tudafite urukundo, ntibizagira icyo bimara igihe cyose.
Dushobora kugira ubumenyi bwinshi, ariko niba tudafite urukundo, ntacyo bizatumarira. Ku rundi ruhande, iyo urukundo ari rwo shingiro rya byose dukora, bihesha Imana icyubahiro kandi bikatugeza kubutsinzi mu migisha Imana iba yaraduteguriye.
Ibuka ko ikintu cyonyine gifite agaciro muri ubu buzima ari ukwizera kugaragarira mu rukundo!
Rev. Sereine