Ukurikiza gukiranuka n’imbabazi, Ni we uzabona ubugingo…- Imigani 21:21
Waba warabonye ko gukiranuka no kuba umwizerwa bijyana? Mu yandi magambo, niba tudakiranutse ngo tube inyangamugayo ku muryango, inshuti, igihugu, cyangwa akazi, ntituzabona ibyiza by’Imana.
Abantu b’inyangamugayo (abakiranutsi) ni abizerwa. Iyo uri umwizerwa, ushyigikira umuntu muri byose, haba mu byiza no mu bikomeye. Ukomeza ijambo ryawe. Abizerwa bubaha abayobozi babo, bubaha ababyeyi kandi barengera imiryango yabo.
Iyo uri umwizerwa wubaka icyizere n’umutekano mu bandi. Iyo uharanira kuba mwizerwa no gukiranuka (kubantu no ku Mana), ibyiza biragusanga ndetse bikazakugeza no ku bugingo bw’iteka.
Rev. Sereine