Ni cyo gituma umutima wanjye unezerwa,Ururimi rwanjye rukīshima, Kandi n’umubiri wanjye uzaruhuka wiringiye ibizaba. – Ibyakozwe n’intumwa 2:26 BYSB
Ni hehe washyize ihema ryawe uyu munsi? Mu yandi magambo, uganisha hehe mu bitekerezo byawe? Ni iki wifuza kuzageraho mu buzima bwawe muri uyu mwaka? Ufite umutima n’imyitwarire ki?
Niba ibitekerezo byawe byarahagamye kandi wibanda ku bitagenda neza, igihe kirageze ngo ushingure imambo z’ihema ryawe! Igihe kirageze ngo uhambure ibintu byawe kandi uve mu gihugu cy’akababaro.
Igihe kirageze ngo wimuke uve mu gace wari ukambitsemo ka”Ntibizashoboka” cyangwa “Simbishoboye”.
Igihe kirageze ngo upakirire kandi wimukire mu gihugu cy’ibyiringiro, ukwizera!
Rev. Sereine