Ariko nk’uko byanditswe ngo “Ibyo ijisho ritigeze kureba, N’ibyo ugutwi kutigeze kumva, Ibitigeze kwinjira mu mutima w’umuntu, Ibyo byose Imana yabyiteguriye abayikunda.” – 1 Abakorinto 2:9 BYSB
Imana mu buntu bwayo irashaka kugutangaza no kuguhundagazaho imigisha yayo. Irashaka kugutwikiriza ubwiza bwayo no kugukorera ibitangaza utigeze urota mu buzima.
Niba ibyo bikugoye kubyiyumvisha, igihe kirageze ngo wagure imitekerereze yawe. Tangira usenga uti, “Data, nyereka ineza yawe. Fungura amaso y’umutima wanjye.” Uko uzaguma ufungutse kandi wicishije bugufi imbere y’Uwiteka, azakwihishurira ubwe kandi akwereke ibintu bikomeye kandi by’agatangaza utigeze wibwira!
Rev. Sereine