‘Ikintu cyose kigenerwa igihe cyacyo, n’icyagambiriwe munsi y’ijuru cyose gifite umwanya wacyo. ‘ – Umubwiriza 3:1 BYSB
Imana yagennye ibihe byihariye n’uburyo bisimburana mu buzima bwacu. Hari igihe, ibintu bitagenda uko tubyifuza cyangwa ku gihe twateganyije, tukaba twacika intege. Ariko ni ingenzi kuguma turi maso no kwirinda ko umujinya cyangwa akababaro byadukoma mu nkokora mu gukomeza imbere.
Dukwiye kumenya ko mu bwami bw’Imana, si buri gihe cyose kiba icy’isarura. Hari ibihe byo gutegura ubutaka, kubiba imbuto no kubagara. Birumvikana, twifuza ko buri gihe cyose cyaba icyo kunguka byinshi, ariko hatabayeho ibi bindi bihe, twakwirara ntitwibuke kwitegura ibindi bihe bizakurikira. Nuko rero, iyakire kandi wemere ibihe urimo ubu.
Rev. Sereine Nziza