Ibyo byavuye ku Uwiteka, Kandi ni ibitangaza mu maso yacu. – Zaburi 118:23
Hariho indirimbo ya kera yo mu rusengero ivuga ngo, “Reba Ibyo Uwiteka Yakoze” yari indirimbo yo gushimira Imana.
Iyo ndirimbo yadushishikarizaga guhora dusingiza Imana kubera ubuntu bwayo n’ibikorwa byayo bikomeye.
Mu gihe duha Imana icyubahiro cyose kandi tukaguma mu bwiyoroshye (guca buguf), tubona imigisha myinshi, ubuntu n’ineza bituruka kuri Yo.
Uyu munsi, shaka uburyo bwo gushimira Imana. Niba ukiriho, izihirwe Uyishima nk’Umuremyi wawe. Komeza uvuge ibyiza byayo n’ubudahemuka bwayo, hanyuma urebe uko izakora mu buzima bwawe.
Rev. Sereine