Isaka yabibye muri icyo gihugu kandi uwo mwaka yeza incuro ijana, kuko Uwiteka yamuhaye umugisha (Itangiriro 26:12).
Icyakora, igihe yatezwaga imbere ava ku rwego rumwe ajya ku rundi, Abafilisitiya n’inshuti ze bamugiriye ishyari, kandi batangira kumwanga. Ibi birashushanya uko mu buzima busanzwe, igihe umuntu atangiye gutera imbere, abamukikije bashobora kumugirira ishyari.
Ariko ntukemere ko ibitekerezo byabo bigusubiza inyuma cyangwa bigutambamira. Ahubwo, ha Imana icyubahiro igihe uhawe umugisha, uwakire kandi uwugenderemo wifitiye ikizere, kuko ari bwo uba wubashye Imana yakugiriye neza.
Rev. Sereine Nziza