Ntutinye kuko ndi kumwe nawe, ntukihebe kuko ndi Imana yawe. Nzajya ngukomeza, ni koko nzajya ngutabara kandi nzajya nkuramiza ukuboko kw’iburyo, ari ko gukiranuka kwanjye. – Yesaya 41:10
Twese duhura n’ibihe bigoye mu buzima, aho ibintu bisa n’aho biturenze. Muri ibyo bihe, aho gucika intege no kugira ubwoba, jya wibuka ko Imana ikurinda kandi igufite mu maboko yayo.
Imana ntacyo itabasha gukora, nta kintu kiyinanira cyangwa kirenze imbaraga zayo. Iyo uri mu kiganza cyayo, uba ufite umutekano, uba witawe aho. Mu kiganza cy’Imana harimo intsinzi, imbaraga, n’iby’ingenzi byose ukeneye. Ushobora guharanira amahoro kuko uri mu maboko yayo yuje urukundo n’ubushobozi.
Rev. Sereine Nziza