“Dore mbahaye ubutware bwo kujya mukandagira inzoka na sikorupiyo, n’imbaraga z’Umwanzi zose, kandi nta kintu kizagira icyo kibatwara rwose. ‘ -Luka 10:19
Imana yaguhaye imbaraga zose n’ubutware byo gutsinda buri nzitizi zose uhura nazo mu buzima. Ibi bisobanuye ko ushoboye gushyira mu bikorwa inshingano waremewe. Wagera ku ntego zawe. Ufite ibitekerezo no guhanga udushya byagufasha gutsinda buri rugamba.
Hari abantu Imana yateguye kuguhuza nabo; irema n’amahirwe anyuranye. Ufite ibikenewe byose kugirango ubeho mu buzima bw’ubutsinzi. Si ubuzima buringaniye waremewe, cyangwa ububonetse bwose, ahubwo waremewe kuba indashyikirwa. Wahawe ubutware bwo gutsinda umwanzi.
Rev. Sereine