Iyicara kuri ya ntebe iravuga iti “Dore byose ndabihindura bishya.” Kandi iti “Andika kuko ayo magambo ari ayo kwizerwa n’ay’ukuri.” – Ibyahishuwe 21:5
Iyo Imana iguhaye iyerekwa, iyo iguhaye isezerano burya iba yanaguhaye buri kimwe cyose ukeneye kugirango rya yerekwa yabitse mu mutima wawe rigere ku ntego.
Ntabwo Imana yatuma ugira icyifuzo mu mutima wawe cyo gukora ikintu runaka by’umwihariko ikiri mu bushake bwayo hanyuma ngo ikwime ubushobozi bwo kugishyira mu ngiro.
Mu yandi magambo, iyo Imana idushyizemo inzozi zo kuzakora ikintu runaka inakorana natwe kugirango za nzozi zigerweho.
Rev. Sereine Nziza