Ahubwo uzibuke Uwiteka Imana yawe, kuko ari yo iguha imbaraga zikuronkesha ubutunzi, kugira ngo ikomeze isezerano yasezeranishije indahiro na ba sekuruza banyu, nk’uko irikomeza muri iki gihe. -Gutegeka kwa kabiri 8:18
Ijambo ry’uyu munsi riravuga ko “Iduhaye imbaraga zo kubona ubutunzi.” Imana iduha ubushobozi. Iduha ibitekerezo by’ubwenge no guhanga udushya. Ariko natwe tugomba gukora cyane no gukoresha neza ibyo yaduhaye.
Kugira ubudahemuka mu byo dufite ni ingenzi, kandi tugomba kubiba kugira ngo tubone umusaruro yadusezeranije.
Menya ko ufite ubushobozi bwo kubaho neza uyu munsi. Utunganire Imana kandi ukurikize Ijambo ryayo kugira ngo ubashe kubaho ubuzima bwuzuye yaguteguriye!
Rev. Sereine