“… Umukiranutsi agira ubuntu agatanga.” – Zaburi 37:21
Bibiliya ivuga ko gufasha abandi ari nko gufasha Imana. Iyo ukoreye abandi ibyiza, uba werekana icyubahiro n’urukundo ufitiye Imana. Ni ingenzi gutanga ibyo ushoboye byose, n’ubwo biba bitoroshye. Urugero, ushobora kwishyurira umuntu mituweli, n’ubwo wakumva byoroheje ariko bizana impinduka ku buzima bwe.
Uyu munsi, gerageza gushaka uburyo wagira abo ufasha kandi ubikoranye umutima ukunze. Ibyo bizakubera nko kubiba imbuto, kandi uzabibonamo umusaruro ushimishije. Muri ubwo buryo, nufasha abantu benshi, Imana izagufasha birushijeho.
Rev. Sereine