“None imbaraga z’umwami wanjye ziyerekane ko ari nyinshi nk’uko wabivuze”. – Kubara 14:17 BYSB
Ibyanditswe bivuga ko hari imbaraga zirema mu magambo twatura. Imana yaremye isi ikoresheje ijambo ryayo (Itangiriro igice cya mbere). Ni muri ubwo buryo natwe dushobora kwiremera isi yacu bitewe n’amagambo twatura.
Twarema isi y’amahoro, ibyishimo, n’urukundo. Kimwe nuko dushobora kurema isi y’amakimbirane, urujijo no gutsindwa. Muri make, amagambo uvuga ni nk’imbuto ubiba.
Niyo mpamvu ari byiza gushyira mu gaciro mu guhitamo amagambo tuvuga kuko ashobora kubaka cyangwa agasenya.
Uyu munsi, iga gukoresha amagambo yawe mu kuzana impinduka nziza. Atura amagambo y’ibyiza kandi y’ikizere ku nshuti zawe ndetse n’umuryango wawe. Tumira Imana mu buzima bwawe binyuze mu ijambo ryayo. Bibe nk’uko ubivuze!
Rev. Sereine