Uwiteka Mana yanjye, Imirimo itangaza wakoze ni myinshi, Kandi ibyo utekereza kutugirira na byo ni byinshi, Ntihariho uwagereranywa nawe. Nashaka kubyātura no kubirondora, Byaruta ubwinshi ibyo nshoboye kubara. – Zaburi 40:6 BYSB
Imana igufitiye imigambi myiza. Ibyo itekereza kukugirira ni byiza. Nubwo ubuzima butameze neza nk’uko ubyifuza, ariko wibuke ko ihora ari iy’ukuri, ntibeshya kandi ntihinduka. Yizere kuko hari ibyo irimo gukora utabonesha amaso kugirango iguteze intambwe nziza igana ku buzima bwiza yaguteguriye.
Rev. Sereine