“…Nazanywe no kugira ngo zibone ubugingo, ndetse ngo zibone bwinshi.” – Yohana 10:10
Iyo ubuzima bugeze aho bugoye, nta handi umuntu ahita atekereza usibye gushakisha aho guhungira ibibazo gusa, no kwishyira mu mutuzo nk’uburyo bwo kwicira inzira yoroshya ibibazo mubuzima. Gusa Imana yo iba ishaka ko twiga kunyura mu bibazo aho kubikwepa.
Nk’abana b’Imana, ntidukwiye kwicira inzira ngo duhunge ibibazo; ahubwo dusabwa kubinyuramo kugirango tugere ku rundi rwego!
Dukwiye kwizera ko Imana ishoboye byose, kandi ko izatugirira neza ikaduteza indi ntambwe mu buzima bwacu, ititaye ku bibazo bituzengurutse. Imana ishaka ko tubaho twishimye.
Rev. Sereine