“…Gusenga k’umukiranutsi kugira umumaro mwinshi, iyo asenganye umwete.” – Yakobo 5:16 BYSB
Tekereza umwana muto usaba nyina ikintu yifuza cyane. Uwo mwana ntasaba inshuro imwe cyangwa ebyiri gusa, asaba buri gihe! Ntabwo ahita agenda igihe atahise ahabwa igisubizo. Uwo mwana yubaka impamvu zose zerekana impamvu akwiriye guhabwa icyo asaba.
Mu buryo nk’ubwo, Ibyanditswe bitubwira kuza imbere y’Uwiteka Imana dufite ukwizera nk’ukw’umwana. Si uko tugomba kumwinginga, ariko iyo dufite umwete kandi twiringiye neza ko azadusubiza, tuba tugaragaza ukwizera kwacu mu bwiza n’ineza bye.
Iyo dukomeza gusenga dukiranukira Imana, tuba twiteguye cyane kwakira umugisha w’Imana, kuko twubatse ishingiro rikomeye ry’icyo dusaba.
Rev. Sereine