Uzagira icyo ugambirira kikubere uko ushaka, Kandi umucyo uzamurikira inzira zawe. – Yobu 22:28 BYSB
Twese mu buzima bwacu dufite ahantu twifuza impinduka no kugera ku rundi rwego, harimo no kuba twifuza kumena inkuta zo mu buryo bw’Umwuka nk’ingeso mbi zitubuza ubusabane n’Imana yacu. Ariko, inkuru nziza ni uko Imana yaduhaye ubushobozi bwo guhindura ubuzima bwacu.
Ibyanditswe biduhishurira ko dutsinda tubikesheje igitambo cya Yesu Kristo n’imbaraga z’ubuhamya bwacu. Iyo amagambo tuvuga ari mu murongo w’ijambo ry’Imana, icyo twatuye cyose mu buzima bwacu kirasohora. Impinduka zitangirira ku magambo twivugira ubwacu!
Rev. Sereine