Isi yari itagira ishusho, yariho ubusa busa, …maze Imana iravuga iti “Habeho umucyo”, umucyo ubaho. – Itangiriro 1:2-3 BYSB
Ese ukeneye igitangaza mu buzima bwawe ku byo ubona bisa nk’ibidashoboka? Ku bantu bishobora kuba bigoye, ariko dukorera Imana ifite ubushobozi bwose, kandi ishobora kugira icyo irema kikabaho! Ishobora guca inzira aho zitari no gufungura amarembo asa n’aho yafunzwe burundu!
Niba Imana yararemye isi ikagira ishusho itari ifite ishusho, ishobora kurema ibintu byiza bikabaho aho wowe wabonaga bisa nk’ibigoye.
Imana ishobora guhindura ubuzima bwawe bukaba bwiza nk’uko yaremye isi idafite icyo ishingiraho. Ishobora kuzana umucyo mu bihe bikomeye, guha inzozi zawe umurongo, no kuzura impano zawe zasinziriye. Ishobora gukosora inzira zawe zigoramye ikazigorora.
Rev. Sereine