“… abakiranuka n’abakiranirwa abavubira imvura.” – Matayo 5:45 BYSB
Twese duhura n’ibihe byiza n’ibibi mu buzima. Muyandi magambo, bivuze ko nubwo waba uri umuntu mwiza, hari igihe kigera mu buzima bwawe “imvura” ikakugeraho.
Iyo ibibazo bije, akenshi abantu bahitamo kwizera Imana nk’uburyo bwo guhangana nabyo. Kandi nibyo koko, dushobora kubihagurukira tugasenga hanyuma tukizera Imana. Ariko hari igihe Imana iba ishishikajwe no guhindura imico yacu kuruta guhindura ibibazo byacu.
Ikingenzi, ni ukudahindurwa n’ibihe; bityo no mu makuba tukagumana ukwizera. Ibyo nitubishobora Imana nayo izaturwanirira maze icyahe iyo miraba. Izaturisha iyo miyaga n’imvura.
Rev. Sereine