“Kandi tuzi yuko ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza, ari bo bahamagawe nk’uko yabigambiriye.” – Abaroma 8:28
Imana ifite umugambi wo gufata buri ngorane na buri kigeragezo urimo gucamo ikabikoresha. Ushobora kutumva neza ibyo uriguhangana nabyo muri iki gihe, ariko ukomeze guhanga amaso Uwiteka.
Menya ko Imana haribyo irimo gushyira ku murongo mu buzima bwawe. Ntuve mubyizerwa. Komeza ukiranuke kandi ku iherezo ry’ibyo ucamo uzisanga mu nyungu kuko umugambi w’Imana ku buzima bwawe ari mwiza.
Izakoresha ibihe bikomeye kugirango iguhe imbaraga, igukuze mu buryo bw’Umwuka no kugirango igutegurire kwinjira murundi rwego rushya rw’ibyiza (promotion) iguteganyiriza!
Rev. Sereine