Ururimi ni rwo rwica kandi ni rwo rukiza, Abarukunda bazatungwa n’icyo ruzana. – Imigani 18:21
Nubwo ushobora kuba urimo guhura n’inzitizi uyu munsi, Imana yaguhaye ubushobozi bwo kurema ejo hazaza hawe. Bizaterwa n’uburyo urimo kuhategura none ndetse n’amagambo aguturukamo.
Ejo hazaza hari mu biganza byawe. Tangira kwiyaturaho ibyiza uyu munsi, wature ubutsinzi n’umunezero ku buzima bwawe hanyuma ukurikize iby’ijambo ryayo rigusaba. Ibyo bizagutegurira inzira y’umugisha wawe, umunezero n’ubutsinzi mu minsi iri imbere.
Rev. Sereine