Nuko natwe ubwo tugoswe n’igicucu cy’abahamya bangana batyo, twiyambure ibituremerera byose n’icyaha kibasha kutwizingiraho vuba, dusiganirwe aho dutegekwa twihanganye. – Abaheburayo 12:1 BYSB
Mu mikino, iyo uri mu kibuga biragushimisha cyane igihe hari umuntu ugufana mu mikinire yawe. Iyo uzi ko bakureba, bakuvuga mu izina n’amajwi aranguruye, bazamura amaboko hejuru bagushyigikiye, hari ukuntu wumva bikongereye akanyabugabo imbere muri wowe. Bikaba byatuma ushyiramo imbaraga nyinshi arinako ushakisha intsinzi kuko uziko ushyigikiwe.
Uyu munsi, mu ijuru ufite imbaga ya benshi bagushyigikiye, bavuga bati: “Wabikora! Uri umutsinzi! Urashoboye, ufite imbaraga kandi wujuje ibikenewe kugirango ubigereho. Komeza imbere kuko ushagawe n’abahamya benshi.
Rev. Sereine