Nyakanga 12: Ugushikamijeho umutima uzamurinda abe amahoro masa, kuko akwiringiye. Yooo ntako bisa kwishingikiriza ku Mana gusa. Mbega ibyiza byabyo? Rwose niba uyu munsi ufite ibyagukomerekeje, ukaba uri kurwana nabyo, ukaba ucitse intege, ukaba airbyo wirirwa utekerezaho. Ndakwinginze wowe hindura wiringire Imana uyiringira ntabura amahoro meza adashira. Amakuba yose n’ibyago byose biva mu rukundo rw’umwami Imana. Were gushidikanya rero mwiringire. Nuramuka byose ibibazo byose ubihaye Imana ni ukuri uzaba wishyize mu mahoro adashira. Amena – Rev. Sereine