Kanama 4: Uyu ni wo munsi Uwiteka yaremye, Turawishimiramo turawunezererwamo. Umunezero ni ibintu biza bikagenda kandi ukabyiyumvamo. Umunezero ni amahitamo yawe. Kunezerwa ni icyemezo tugomba kwiha kandi tukakigenderamo. Mbese wumve ko kwishima ni igikorwa cy’ubushake. Igihe cyose rero hazaz aibintu bituma utabasha kwishima. Ibibazo, amakuba, kandi ibyo nta muntu utabinyuramo. Tugir aibihe usanga ibintu byose dukoze byanga pe. Ukageraho ukumva wibajije no ku Mana. Ariko niba wifuza intsinzi, niba ushaka kubaho mu byishimo Imana yaguteguriye fata icyemeze cyo kwishimisha urye ubuzima ubundi wubahishe Imana. Hitamo kubaho unezerewe nubwo wahura n’ibibazo byinshi. Amena – Rev. Sereine