Abakunda amategeko yawe bagira amahoro menshi, Nta kigusha bafite
(Zaburi 119:165 BYSB)
Mu rugendo rwawe rw’Umwuka, umwanzi yashyize mu nzira yawe ibisitaza bitandukanye kugira ngo aguhagarike udakomeza gukura mu buryo bw’Umwuka.
Umwanzi ashaka kuguca intege no kukuyobya ngo ugwe, ariko igihe ugishyira ijambo ry’Imana imbere rizaguhumura amaso rikuyobore, ijambo ry’Imana niryo rimurikira inzira zawe kandi ni ryo rikomeza intambwe zawe zose.
Ijambo ry’Imana ni ryo buzima kandi ni ryo riduha imbaraga riraturinda kandi rikatuyobora mu ntambwe zacu, iyo ukunda ijambo ry’Imana uba ufite amahoro menshi kandi ntakibasha kuguhungabanya.
Rev. Sereine