Akibitekereza, malayika w’Umwami Imana amubonekera mu nzozi ati “Yosefu mwene Dawidi, witinya kurongora umugeni wawe Mariya, kuko imbuto imurimo ari iy’Umwuka Wera.”
(Matayo 1:20 BYSB)
Ese harubwo wigeze wumva ufite ubwoba bwo gukora icyo Imana yaguhamagariye gukora? Byashoboka ko wumva ushaka gukomeza inzozi zawe cyangwa gukora ibyo wari warateganyije gukora ariko byose ntibikunde.
Yozefu yari yarateguye kuzashaka Mariya nk’umugore we ariko amenye ko atwite ntiyarazi niba agikomeje gahunda yo kumushaka yarafite ubwoba ko yaba akoze ikosa ryo gukora ibintu uko atabiteganije.
Ariko Imana yohereje malayika mu nzozi kugira ngo yemeze Yozefu ko ari mu nzira nyayo kuko Imana ihora izi ibyingenzi kuri twe kandi izi ntaho ishaka kutugeza icyo idusaba ni ukwizera gusa.
Rev. Sereine