Akibitekereza, marayika w’Umwami Imana amubonekerera mu nzozi ati “Yosefu mwene Dawidi, witinya kurongora umugeni wawe Mariya, kuko imbuto imurimo ari iy’Umwuka Wera.”
(Matayo 1:20 BYSB)
Uyu munsi ndakubwira ko Imana izi neza aho uri uyu munsi kandi ifite uburyo bwose bwo kukugeza aho ushaka kugera.
Nubwo ibintu bitagenda nk’uko wowe wabiteguye ariko ukuboko kwayo kuracyari kuri wowe ntiyagusiga kandi ntiyagutererana, ihora yiteguye kukurwanirira.
Wizere ko Imana ikorera mu buryo bw’ibitagaragara ngo igufashe, ujye uhora wizera ko Imana ariyo izagufasha kugera ku nzozi zawe kandi ikakuyobora mu buzima bwawe.
Rev. Sereine