Gutegaka kwe n’amahoro bizagwirira ku ntebe ya Dawidi n’ubwami bwe, bitagira iherezo kugira ngo bibukomeze, bibushyigikize guca imanza zitabera no gukiranuka, uhereye none ukageza iteka ryose. Ibyo ngibyo Uwiteka Nyiringabo azabisohoresha umwete we
(Yesaya 9:6 BYSB)
Igihe cyose wumva ubuze amahoro mu mutima wawe cyangwa wumva udatuje umenye ko icyo ari kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko uri kure y’Imana ukeneye gusenga no kurushaho kuyegera kugira ngo ugire amahoro yo mu mutima.
Wibuke ko imigambi y’Imana ihora ari myiza ku buzima bwawe ihora yiteguye kuguha amahoro ndetse n’ibyishimo bitari nk’ibyo isi itanga kandi uko urushaho kugendera mu nzira Imana yaguciriye ubaho ufite amahoro menshi kandi mu biganza byayo hahora mo imigisha myinshi igufitiye kandi yiteguye kuyiguha igihe cyose ugize umutima wo kwegera Imana.
Rev. Sereine