“Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo uwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho”
(Yohana 3:16 BYSB)
Muri ibi biruhuko bya Noheli tugiye kujyamo ni igihe cyo gutanga no gutekereza ndetse no kwibuka Impano zose Imana yaguhaye kandi impano twahawe iruta izindi ni ubuzima bw’iteka.
Niba utarakira iyo mpano y’ubuzima bw’iteka duhabwa no kwizera Yesu ndagushishikariza gusenga iri sengesho:
“Mwami Yesu, ndaje aho uri uyu munsi nguhaye ibyanjye byose ndagusaba imbabazi kuko ndi umunyabyaha nizeye ko wapfuye kandi ukazuka ku bwanjye ngwino umbere umwami n’umukiza umpindure mushya uyu munsi unsukeho urukundo rwawe kandi umpe ubuzima bw’iteka.”
Rev. Sereine